Umutoza Ben Moussa wa APR FC yirengagije abandi bakinnyi b’inkingi za mwamba maze avuga umwe uri kwitwara neza ku buryo bushimishije arangije amusabira kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yashimiye myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian bica amarenga ko Niyomugabo Claude ashobora kutazongera kubanza mu kibuga.

APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.

Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yavuze ko Ishimwe Christian amaze iminsi yitwara neza ku buryo bushimishije, ibi bikaba bishobora gutuma Niyomugabo Claude wabanzaga mu kibuga azajya yicara ku ntebe y’abasimbura.

Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, Kiyovu Sports 44, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda