Ubuyobozi bwa APR FC bugiye gutanga igihembo gikomeye ku mukinnyi wakoze agahigo gahambaye nyuma y’imyaka irenga 10 byarananiye undi mukinnyi wa APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwiteguye guha ibihembo bishimishije rutahizamu Bizimana Yannick umaze kuzuza ibitego 11 muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere umwaka wimikino wa 2022-2023.

APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.

Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.

Ibitego bibiri Bizimana Yannick yatsinze mu mukino w’ejo byahise bituma yuzuza ibitego 11 amaze gutsinda muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino 2022-2023, mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nta mukinnyi waherukaga kurenza ibitego 10 muri shampiyona.

Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Rayon Sports ifite amanota 45, Kiyovu Sports 44, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda