Umutoza Ben Moussa wa APR FC yemeje ko asigaye arara adasinziriye kubera umukinnyi we, menya impamvu ibabaje ibyihishe inyuma

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Ben Moussa yemeje ko yabuze ibitotsi kuva umutoza w’Amavubi yakwanga guhamagara Niyibizi Ramadhan uri kwitwara neza ku buryo budasanzwe.

Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 23 aho APR FC yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Marines FC 3-2.

Marines FC ni yo yari yakiriye umukino kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho APR FC yatangiye umukino isatira cyane ariko Marines ikabyitwaramo neza.

Marines FC ni yo yafunguye amazamu ku munota 12 ku ishoti Usabimana Olivier yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukaboneza mu rushundura.

APR FC yakoze cyane ishaka kwishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 25 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

Ku mupira Nshuti Innocent yahawe na Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya 2 ku munota wa 26.

Mwebaze Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku munota wa 42 ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Ishimwe Christian.

Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego cya 2 ku munota wa 44. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-2.

Mu gice cya kabiri Marines yashatse igitego cyo kwishyura na APR FC ishaka kongera umubare w’ibitego ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

Ubwo umukino wari urangiye umutoza Ben Moussa mu rwambariro yabwiye abakinnyi ko yababajwe bikomeye no kuba umutoza Carlos Ferrer yirengagije Niyibizi Ramadhan cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco kandi ari abakinnyi bari mu bihe byiza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda