Abakinnyi ba APR FC bibasiye umukinnyi wa Rayon Sports bavuga ko atari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya APR FC bahishuye ko Iraguha Hadji atari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muri iki cyumweru nibwo umutoza Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azakuramo abo azakoresha mu mikino ibiri bazahuramo na Benin mu gushaka itike ya CAN 2024 izabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Mu bakinnyi bahamagawe bigatungura benshi barimo Iraguha Hadji wa Rayon Sports na Muhozi Fred wa Kiyovu Sports.

Impamvu nyamukuru yatumye Iraguha Hadji atavugwaho rumwe ni uko yari amaze ibyumweru bikabakaba bitatu afite ikibazo cy’imvune.

Ku munsi w’ejo mu rwambariro abakinnyi ba APR FC bavuze ko Iraguha Hadji yatwaye umwanya wagombaga kujyamo Niyibizi Ramadhan uri kwitwara neza ku buryo bushimishije.

Uyu rutahizamu usatira aciye mu mpande mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu afite ibitego 7 n’imipira 9 yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda