Umutoza Ben Moussa wa APR FC yabwiye abakinnyi be umukinnyi wa Rayon Sports yiteze ko azabagora bikomeye mu mukino w’ishiraniro bafitanye

Umutoza Ben Moussa w’ikipe ya APR FC yatangiye kubwira abakinnyi be gutangira kwitegura kuzahura n’akazi gakomeye mu mukino w’ishiraniro bazahuramo na Rayon Sports ku munsi wa 14 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Tariki 17 Ukuboza 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian izakira APR FC itozwa na Ben Moussa Abdesstar ukomoka mu gihugu cya Tunisia, ikipe ya Gikundiro ikaba imaze imikino itandatu yikurikiranya itazi uko gutsinda Gitinyiro bimera.

Umutoza wa APR FC mu myitozo ya buri munsi ari gusaba abakinnyi be kuzakora ibishoboka byose bagatsinda iyi kipe bahora bahanganye, by’umwihariko akaba akomeje gusaba ba myugariro ba APR FC kuzafata Essomba Willy Leandre Onana kuko ari umwe mu bakinnyi bazayigora.

Uyu rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon amaze gutsindira Rayon Sports ibitego birindwi muri shampiyona harimo bine bya penaliti, nta gihindutse ni umwe mu bakinnyi bazagora APR FC.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]