Umutoza Ben Moussa wa APR FC ahangayikishijwe n’abakinnyi batatu bifuza ko Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona

Igitego kimwe kuri kimwe ni ko umukino w’umunsi wa 15 wahuzaga APR FC na Etincelles i Rubavu kuri Stade Umuganda warangiye maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifata umwanya wa 2 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports ya 3.

Ni umukino APR FC yagiye gukina benshi bayiha amahirwe yo kuwutsinda ni nyuma yo kwitwara neza mu mukino wari wabanje wa Rayon Sports batitsinze 1-0.

Yaje kugira ibyago hakiri kare aho yatakaje kapiteni Manishimwe Djabel wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ishimwe Anicet ku munota wa 15.

APR FC itaremaga uburyo bwinshi, yaje gufungura amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick kuri koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan.

Etincelles yagerageje gushaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abakinnyi barimo Ciza Hussein Mugabo, Sulaiman Mudeyi, Niyonkuru Sadjati na rutahizamu Moro bagorwa n’ubwugarizi bwa APR FC cyane ko n’amahirwe babonye 2 yakabafashije, Ciza Hussein umupira yawuteye hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Omborenga Fitina ku munota wa 58 ariko abakinnyi ba APR FC barinanirwa.

Nyuma y’uko wabonaga umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati cyane, Etincelles FC yaje gutungura APR FC iyishyura iki gitego ku munota wa 71 gitsinzwe Sumaila Moro n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Rutayisire Amani.

APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye ari na ko yakoze impinduka zitandukanye Fiston asimbura Niyibizi Ramadhan na Mugunga asimbura Bizimana Yannick ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira ari 1-1.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yasabye ba rutahizamu barimo Mugunga Yves, Nshuti Innocent na Byiringiro Lague kongera imbaraga mu gihe kiri imbere bakazagaruka mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) bari ku rwego ruhambaye kugira ngo bazafashe iyi kipe kwinjiza ibitego byinshi bizayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona ihanganiye na mucyeba Rayon Sports.

Kunganya uyu mukino bivuze ko APR FC yafashe umwanya wa 2 n’amanota 28 n’ibitego 8 izigamye mu gihe Rayon Sports banganya amanota izigamye 7.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]