Umutoza mashya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, “Robertinho” yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu, avuga ko urukundo afitiye Rayon Sports ari rwo rumugaruye, yizeza abafana ba Rayon Sports kongera gutwara ibikombe.
Robertinho wabarizwaga iwabo muri Brésil, yageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, taliki ya 25 Nyakanga 2024, yakirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.
Mu ijambo rya mbere rikubiyemo ubutumwa bw’abakunzi ba Rayon Sports, uyu mutoza w’imyaka 64 y’amavuko yijeje abafana kongera kubahesha ibikombe.
Ati “I Kigali ni mu rugo, naho Rayon Sports ikaba umuryango wange. Ndishimye cyane kuko nkunda gutsinda. Nkina nsatira, ndi umutoza w’Umunya-Brésil. Aya ni amahirwe yo kongera kubaka ikipe ikomeye kandi ikomeje y’abakinnyi beza. Gutwara ibikombe ni yo myumvire yange. Ubwo mperuka hano natekerezaga ku bikombe bigera muri bitanu mu mwaka umwe, ndetse twabonye umwanya mwiza mu marushanwa Nyafurika, kubera iki ntabisubiramo?”
Abajijwe ku cyatumye ahitamo kugaruka muri Rayon Sports, Robertinho yasubije ko yabitewe n’uko afata Kigali nk’iwabo, mu gihe Rayon Sports yo ari umuryango, urukundo ruri hagati aho rukaba ari rwo rwabimuhatirije.
Ati “Nagenzuye ibintu byose, mu bitekerezo byange mfite amahirwe yo kongera ngatwara ibikombe. Igikombe cyiza, abakinnyi beza, ikipe nziza. Nagiranye ibiganiro n’undeberera, ‘Manager’ Alex, nyuma nza kuvuga na perezida [Jean Fidele] ndetse nsanga n’abafana bampamagarira kugaruka cyane. Ntekereza ko umutima wange ari Rayon Sports. Umutima wange ukunda cyane i Kigali, hamwe n’ibyo byose nahisemo kongera kugaruka mu Rwanda”.
Robertinho yageze mu Rwanda bwa mbere muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2018 mbere yo kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 ari na cyo Rayon Sports iheruka.