Bugesera FC yasinyishije Rutahizamu wanyuze muri Rayon Sports na APR FC

Perezida wa Bugesera na Bizimama Yannick nyuma yo gushyira umukono ku masezerano!

Rutahizamu Bizimana Yannick uherutse gutandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bugesera FC azamugeza mu Mpeshyi ya 2025.

Bizimana Yannick yerekeje muri iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu gihe yavuzwe mu biganiro na Mukura Victory Sports et Loisirs yo mu karere ka Huye, icyakora ntibyagera kure ku rwego rwo kuyerekezamo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Nyakanga [7] 2024, Yannick yatangajwe na Bugesera nk’umukinnyi mushya wayo, mu masezerano afite igihe cy’umwaka umwe.

Ku munsi nk’uyu wo ku wa Gatatu, hari taliki 20 Kamena [6] 2024, ni bwo yarangije amasezereno muri APR FC yari amaze imyaka ine akinira maze igatandukana na we kimwe na bagenzi be batatu bagizwe na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian na Rwabuhihi Aimé Placide.

Yannick yari yitwaye neza mu bihe bye bya mbere ndetse akajya anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa nyuma y’uko APR FC isuburiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga maze ikazana Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Yannick yatangiye kubura umwanya uhagije wo gukina.

Bizimana Yannick yinjiye muri APR FC mu Mpeshyi ya 2020 aturutse muri Rayon Sports atanzweho miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe yerekaniwe hamwe n’abandi bakinnyi bashya barimo Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi bari baturutse muri AS Muhanga.

Perezida wa Bugesera na Bizimama Yannick nyuma yo gushyira umukono ku masezerano!
Yannick yasinyiye Bugesera FC amasezereno y’umwaka umwe

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje