Umusore w’i Kamonyi yagiye kwereka Polisi aho yiciye umukecuru agiye guca muri humye ,ahita abura ubuzima

 

Umusore witwa Ndahimana w’ imyaka 29 y’ amavuko yishwe arashwe na Polisi ubwo yageragezaga ku bacika, akekwaho kwica anize umukecuru witwa Mukarusi Rosalie.

Amakuru avuga ko yarashwe ubwo yagerageza gucika polisi, yarasiwe mu muduguru wa Kigarama, akagari ka Remera ho mu murenge wa Rukoma.

Aya makuru yemejwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, avuga ko uyu musore yarashwe ubwo yashakaga gucika Polisi yari yamujyanye aho yakekwagaho kwicira uriya mukecuru.

Uyu muyobozi avuga ko uwarashwe yari yarigeze gukora mu rugo rwa Nyakwigendera Rozariya, akaba ariwe wakekwagaho kumwica.

Gitifu kandi yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Mukarusi wari ufite imyaka 69 y’amavuko inzego z’umutekano zakomeje gukora iperereza zishakisha abagize uruhare mu rupfu rwe, birangira hatawe muri yombi abarimo Nahimana wemeraga ko ari we wamwishe.Amakuru avuga ko uyu musore mbere yo kwica uriya mukecuru yabanje kumwiba Frw 200,000 ndetse n’ibishyimbo yari yagiye kwerekana aho yahishe mbere y’uko araswa.

 

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda