Abakinnyi ba APR FC bashyiriweho agahimbazamusyi Kadasanzwe kugirango bazatsinde Rayon Sports

Ku munsi wejo tariki 29 Ukwakira APR FC irakira Rayon Sports Umukeba wayo w’ibihe byose mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategerezanyije amatsiko ibirava mu mukino w’umunsi wa 9 hagati ya Rayon Sports na APR FC. Barashaka kureba niba Rayon Sports yakuzuza imikino 4 itsinda APR FC yikurikiranya.

Usibye kuba uyu mukino amakipe yombi aba yawukaniye mu Kibuga ashaka gutwara Amanota 3, haba hari n’utundi duhigo baba bashyiriweho.

APR FC kuri iyi nshuro abakinnyi bayo yabasabye gutsinda ikipe ya Rayon Sports ubundi buri mukinnyi akegukana agahimbazamusyi Kangana n’amafaranga ibihumbi 500 Frw.

APR FC nitsinda Rayon Sports izahita iyirusha amanota 8 kurutonde rwa shampiyona, bivuzeko kuri Rayon Sports no gutekereza igikombe bizaba birimo kuyoyoka.

Related posts

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite