Umusobanuzi wa filime Rocky yibasiwe nabamwe muba Pasiteri nyuma yo gutangaza amagambo akomeye kubijyanye n’amaturo

Amadini n’amatorero usanga akenshi asaba abayoboke bayo kujya batanga amaturo, nyamara bamwe muba Christo bayo ugasanga bafite imyemerere itandukanye niyo.

Bamwe muba Pasiteri bavuga ko abachristo bakwiriye gutura kenshi kugirango itorero ribone imibereho

Muminsi yashize humvikana amagambo akomeye cyane yumwe muba Pasiteri abuvugako arib ubuyobe bukomeye nl ukwiruka mu by’Imana gusa ugasiga inyuma iterambere ryawe’ Aya ni amagambo yavuzwe na Apotre Yongwe usanzwe akora ivugabutumwa kuri shene ya YouTube.

Umwe mubavuga rikumvikana hano mu Rwanda akaba n’musobanuzi wa filime Rocky Kirabiranya yagiye agaragara cyane arwanya gutura mu rusengero, ndetse atavuga rumwe n’ibijyanye n’abapasiteri n’insengero, ibi Yongwe yabihereyeho avuga ko uyu musore yagakwiye kwita ku kazi ke ibyo mu rusengero akabireka kuko ntabyo azi.

Yongwe yabwiye itangazamakuru ko “Uwo Rocky uvuga ibyo, Iby’Imana ntabyo azi, azi ibyo mu muhanda n’ibya filime.

Yakomeje avuga ko Rocky ubusanzwe ari umuhanga rwose, ariko ibyo mu rusengero ntabyo azi.
Asengera he se? aravuga iby’amaturo, uriya aratura? Rocky, ubwami wakorera ugakena, ugasa nabi sinkabukorere. Njye ubwami nkorera bukwambika neza bukakugaburire neza bugahindura ubuzima bwawe.”

Yongwe yanaboneyeho avuga ko abapasiteri bigisha ko iby’isi ntacyo bimaze, abantu ngo bakaba bakwiye gushaka iby’ijuru gusa bayobye kuko roho nzima itura mu mubiri muzima, anitangaho urugero avuga ko yigisha abakristo gusa neza bakarya neza kandi bakabaho neza.

Yongwe yakomeje yasoje avuga ko buri mu Christo wese akwiye gutura kuko Roho nzima itura mumubiri muzima.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga