Umusaza wavuze ko iyo urukundo rukura rushonga nk’ isabune ntiyabeshye! Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umusore atakigukunda

Umusaza wavuze ko iyo urukundo rukura rushonga nk’isabune ntiyabeshye, igihe kiragera urukundo rugashira hagati y’umukobwa n’umuhungu. Akenshi abasore ntibakunze guhita berura ngo bavugishe ukuri ahubwo bahitamo kuguma mu rukundo n’umukobwa batagikunda.Impamvu zitera urukundo gukonja ndetse bikaba byanatuma umusore atangira guhinduka ari nabyo bituma adakomeza gukunda umukobwa ziratandukanye, hari izituruka ku musore ndetse n’umukobwa gusa umusore ntazabivuga bitewe n’uko aba yumva atiteguye kubwiza ukuri umukobwa.

Hari imyitwarire umusore agira yerekana ko atagikunda umukobwa bari basanzwe bakundana, muri iyo mico agaragaza dore ibimenyetso 7 byerekana ko umusore atakigukunda.

1)Ntakikubonera umwanya: Umuhungu utangira kukwereka ko nta mwanya akikubonera ndetse n’iyo ugerageje ko mwagirana igihe gihagije akakubwira ko ahuze ni uko aba atakigushaka, azagira urwitwazo rutumvikana kugira ngo ntimubonane.

2) Ntakikwitaho: Mbere mugitangira gukundana yakoraga iyo bwabaga ngo akwiteho none ubu ntakibikora, ntacyita niba umeze neza cyangwa niba nta kibazo wahuye nacyo kuko utari uw’ingenzi kuri we.

3) Asigaye aha umwanya abandi bakobwa: N’ubwo wowe byitwa ko mukundana atakikubonera umwanya ntibimubuza kuba asigaye yirirwana n’abandi bakobwa, asigaye atemberana n’abandi bakobwa kuko wowe atakigushaka.

4) Intonganya yarazongereye: Nk’uko ntazibana zitakomanya amahembe, mbere mwagiraga ibyo mupfa ariko bikarangirira aho, kuri ubu asigaye akubonamo amakosa menshi kandi n’iyo muvuganye usanga muba muri gutongana.

5) Ntagishaka ko mugirana ahazaza: Mbere mukimeranye neza wasangaga akubwira imishinga y’ejo hazaza kandi nawe urimo, ubu ntabwo akibikubwira kuko atakigukunda ndetse ntanifuza ko mukomezanya.

6) Ntagisaba Imbabazi: Nk’ibisanzwe iyo umukunzi wawe agukoshereje agusaba imbabazi, ariko umusore utakigukunda ntagusaba imbabazi kabone n’iyo yaba yagukoreye ikosa rikomeye kuko wamuha imbabazi cyangwa ukazimwima ntacyo bimubwiye.

7) Ntakigusubiza: Iyo umwandikiye ubutumwa bugufi ntabusubiza kandi yabubonye, n’iyo umuhamagaye kuri telefone akenshi ntakwitaba kuko atacyitaye ku byo umubwira ndetse nta n’ubwo agishaka kubyumva.

Umwanditsi wa Kglnews.com Nshimiyimana Francois

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi