Umuraperi P.Diddy ufunze ashinjwa ibyaha bishingiye kwihohoterwa ry’igitsina, aragaragaza imyitwarire yo kwiyahuza nk’uko biri kugarukwaho muri Amerika.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nibwo P.Diddy yatawe muri yombi afungirwa i Manhattan akurikiranweho ibyaha bitatu ari byo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi butemewe no gucuruza abantu.
Nyuma y’uko uyu muraperi atanze amafaranga ngo aburane ari hanze urukiko rukabyanga, kuri ubu ibinyamakuri birimo NBC na People Magazine biratangaza ko Diddy ashobora kwiyahura akoresheje isaha.
Abantu baganiriye n’ibi binyamakuru, batangaje ko abantu bafite amazina akomeye nka ya Diddy, iyo bashinjwa ibyaha nk’ibye bakunze kwiyuhura bakoresheje isaha.
Bamwe babwiye People Magazine ko Diddy muri iyi minsi yihebye kandi akaba agaragaza imitekerereze itameze neza.
Icyakora umuvugizi wa P.Diddy yaje gutangariza NBC ko Diddy ameze neza kandi yiteguye guhangana n’ibyo ashinjwa kandi akerekana ukuri.
Ati “Diddy arakomeye kandi ubuzima bwe bumeze neza. Icyo ahanze amaso ni ukwiregura. Yiteguye kwikura imbere y’ibirego, kandi yifitiye ikizere haba imbere y’amategeko no kwerekena ukuri.”
Uyu muraperi ibyo ashinjwa biramutse bimuhamye ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 15 cyangwa agafungwa burundu