Umuramyi Jado Kelly yagarukanye indirimbo ivuga ku nkuru mpamo

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kelly, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gutabarwa’ igaruka ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku nshuti ye.

Jado Kelly wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Tuza, God with us, Yahweh yakoranye n’umuramyi Gaby Kamanzi, nyuma y’igihe kingana n’umwaka nta gihangano gishya ashyira hanze, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Gutabarwa’ indirimbo yari amaze imyaka igera ku icyenda ayibitse.

Mu kiganiro yagiranye na Kglnews Jado yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu mwaka wa 2015, ayitunganyirizwa na Producer Pacque Pro mu buryo bw’amajwi.

Yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo yongeye gusubira mu bubiko bwe yongera kuyumva neza, yumva ifite ubutumwa bwiza, ahita afata umwanzuro wo kuyisubiramo ayikorera n’amashusho. Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2024 nibwo nasubiye mu bubiko nyumvise mfata umwanzuro wo kuyisubiramo nyikorera n’amashusho.”

Yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kuko iyi ari indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza imitima y’abafite amasezerano n’Imana bumva bacitse intege baruhijwe no gutegereza isezerano bumva ko ntaho bizanyura kugira ngo risohoze.

Yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku bihe bigoye cyane inshuti ye yari irimo gucamo ku buryo byahungabanyaga kwizera kwe ku by’Imana yavuganye nayo atumva inzira bizacamo ngo bisohoze.

Nyuma y’igihe yamaze asenga Imana anayizeye, Imana ica inzira imukura muri ibyo bibazo byose imugirira neza, imugira umuntu ukomeye kuko yahagaze ku munara we akarinda kwizera kwe ntacogore, mu gihe gikwiye rya sezerano yahawe n’Imana rirasohozwa.

Jado yavuze ko nyuma yo kumva iyo nkuru byamuteye kwandika iyi ndirimbo abwira abizera bose baca mu bigeragezo bitandukanye babona nta nzira, ko hari umunsi wo gutabarwa.

Mu gusubiramo iyi ndirimbo akaba yarayijyanye muri ‘Gates Sound Studio’ ikorwa na Producer Gates Mulumba uzwi nka Bill Gate. Muri iyi ndirimbo kandi yiyambajemo umuramyi witwa ‘Umumporeze Emelance’ aririmba inyikirizo yayo.

Jado Kelly kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007 atangiriye muri cholale yaririmbagamo muri Zion Temple mu karere ka Rubavu.

Mu 2016 nibwo yatangiye kuririmba indirimbo ze bwite, aho yahise ashyira hanze iyitwa ‘Africa rise and Shine’ aho yahuriyemo n’abandi baririmbyi bahoze ari abanyeshuri biga umuziki ku ishuri rya Nyundo barimo uwitwa Peace Hoziana, Neema na Ruth Christmas Kanoheli.

Muri iyi ndirimbo kandi yiyambajemo umuramyi witwa ‘Umumporeze Emelance’ aririmba inyikirizo yayo.

 

Jado Kelly yavuze ko yashize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku nshuti ye.

Reba hano indirimbo nshya ya Jado Kelly yise ‘Gutabarwa’.

 

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga