Umuramyi Gisele precious yahitanywe n’urupfu rutunguranye

Umuramyi Gisele Precious wari umaze kwigarurira imitima ya benshi yatabarutse nkuko amakuru yamenyekanye ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 abitangaza.

Iyi nkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe.

Ikinyamakuru InyaRwanda cyavuze ko umwe mu bo mu muryango wa Gisele Precious, yakibwiye ko uyu muhanzikazi atari arwaye,yapfuye bitunguranye.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe yari amaze yibarutse imfura ye.

Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.

Umuramyi Gisele precious yitabye Imana

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.