Umupasiteri yabaye igitaramo nyuma yo kugaye ituro yahawe n’uwo yari amaze gusengera mu ruhame rw’abantu

Umupasiteri ukiri muto wo muri Nigeria yanze ituro ry’ama Naira 30 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 70 yahawe nyuma yo kubwiriza nk’ituro.

Uyu mupasiteri yabwirizaga muri gare hanyuma arangije asaba abagenzi guha Imana amaturo.

Umugenzi umwe yatanze amafaranga y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria 30, maze uyu mupasiteri ararakara.

Yanze iri turo avuga ko ari rito kandi ashinja uwaritanze gusuzugura Imana.

Yavuze ko yanze iri turo nk’uko Imana yanze ituro rya Esawu muri Bibiliya.

videwo y’uyu mupasiteri yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cyanjye, ni ukubera iki abapasitori bamwe badafite ikindi bakora cyunganira umuhamagaro wabo, bagomba guhabwa amaturo cyangwa icya cumi kugira ngo babeho?.

Undi ati”Niki ama naira 30 yamarira umuntu mukuru muri Nigeriya ubu? Abapasiteri na bo ni abantu, bamwe muri mwe muha abana banyu bato 1000 cy’Amanaira yo kurya saa sita.”

Related posts

Abanye_ Congo bafite agatubutse bari guhungira mu Rwanda.

Gisagara: Uko bisanze barashwe na Polisi nyuma yo gusambanya Umugore no ku mwica urubozo

Icyo RIB yatangaje nyuma yo guta muri yombi Musenyeri uherutse kwegura