Umunyamakuru w’Imikino ukunzwe na benshi mu Rwanda yirukanwe na RBA kubera icyaka cyinshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’iyirukanwa rya Lorenzo Christian Musangamfura, wari umunyamakuru wa RBA.

Uyu munyamakuru wari ukunzwe n’abatari bake bitewe n’ubuhanga yagaragazaga mu gukora ‘amakuru yo hanze y’ikibuga’, bivugwa ko yazize kuba yaratse Minisitiri agacupa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu, ubwo Lorenzo yashyiraga ku rukita rwe rwa Twitter amashusho y’umwana w’imyaka 13 wavugaga ko akorerwa ihohoterwa n’ababyeyi be.

Mukubona aya mashusho, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, yahise asaba uyu munyamakuru amakuru yose ajyanye n’uyu mwana kugira ngo afashwe, ariko Lorenzo aramutsembera bitewe n’uko ngo atari yamugurira icupa.

Yaranditse ati: “Erega Minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo!”

Ubu butumwa bwarakaje cyane benshi mu bakoresha urubuga rwa twitter nk’uko bigaragara mu bitekerezo by’abagiye babivugaho.

Ibi ni na byo byatumye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, gifata umwanzuro wo kumwirukana.

Lorenzo Christian n’ubundi nta gihe kinini cyari gishize yirukanwe kuri Radio&Tv 10 nabwo azize imyifatire idahwitse, ari na byo benshi bahurizaho bavuga ko ashoboye ariko akaba adashobotse.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]