Umunyamakuru Scovia ari mu mazi abira bitewe n’ inkuru yakoze, Minisitiri Musabyimana hari icyo yatangaje kuri uyu munyamakuru ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda

 

Umunyamakuru Umutesi scovia asanzwe ari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru mama u Rwagasabo gikorera ku muyoboro wa You Tube azwiho cyane gutangaza inkuru zicukumbuye kandi akavugisha ukuri cyane ibi byatumya aba umwe mu banyamakuru bakunzwe na benshi mu Rwanda, Gusa kuri iyi nshuro Umutesi Scovia ari mu mazi abira yatewe n’inkuru yatangaje.

Mu nkuru yakozwe n’uyu munyamakuru Umutesi Scovia, yari inkuru y’ubuvugi bw’abaturage abatabariza ngo babe bakubakirwa ikiraro mu kagari ka karambo, umurenge wa Kanama wo mu karere ka Rubavu abitangaza avuga ko afite ibihamya bafitika nyuma yo kuganiriza abatuye aka gace nyamara ngo byari ukubeshya no gushaka abamukurikira ibizwi nka Views.

Ibi byamenyekanya nyuma y’aho minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude akurikiranye neza iki kibazo hagamijwe gushyira mu bikorwa no gukemura ikibazo cyari cyatangajwe na Umutesi scovia abinyujije kutri YouTube channel ya Mama u Rwagasabo atabariza aba baturage.

Akora iyi nkuru, Umutesi Scovia yagaragazaga ko ikiraro cyasenyutse cyane ibikorwa bihuza ingendo muri aka gace bigahagarara avuga ko n’abanyeshuri bifashishaga uburyo bwo gukambakamba mu gihe bajyaga ku mashuri bigaho banavayo. Avuga ibi kandi Scovia ngo yabwiwe n’abaturage ko bari baratanze amafaranga agera kuri million 2 n’igice ngo iki kiraro kizubakwe nyamara bagategereza bagaheba.

 

Minisitiri Musabyimana Jean Claude agerageza gukurikirana iki kibazo cyakorewe ubuvugizi ngo cyubakwe, nk’uko yabitangaje avuga ko yababajwe cyane no gusanga ibyatangajwe n’uyu munyamakuru Atari byo ndetse avuga ko yasanze iki kiraro cyari kimaze imyaka itatu cyubatse kandi gikoreshwa.

Minisitiri Musabyimana yaboneye kuvuga ko abanyamakuru nk’aba ari ba rusahurira mu nduru bo gutangaza ibintu bitari byo bagamije kubona umubare munini w’ababakurikira ibizwi nka Views no kwigarurira imitima y’abaturage bitwaje ko babakorera ubuvugizi nyamara bababeshya banabayobya.

 

Minisitiri kandi ubwo yari mu kiganiro kuri television Rwanda yatangaje ko abanyamakuru nk’aba akenshi baba bishyuwe amafaranga n’abaturage ngo babakorere ubuvugizi aho ibintu bitagenda neza ikintu Minisitiri yagereranije n’igikorwa kibi cy’uko aba banyamakuru bamaze kwica umwuga w’itangazamakuru ugahindurwa nk’ubukomisiyoneri.

 

Akivuga ibi minisitiri, iki gitangazamakuru cyahise cyoherezayo bwa kabiri uyu munyamakuru wari wakoze iyi nkuru kugirango atahuze amakuru mpamo y’ukuri, mu subirayo Scovia ngo yasanze icyo kiraro koko gihari ngo gusa kiri I Butamoso ugereranije n’aho icya mbere cyari kiri.

 

Umunyamabanga w’aka kagari ka Karambo Mukamuyango Kharitas aganira n’uyu munyamakuru, yatangaje ko icyo kiraro cya mbere kitagikoreshwa n’uhaciye ahaca kubwende bwe n’aho icyo kindi kivugwa ko cyubatswe kiri I Butamoso cyahawe izina ngo “Bridge to Pasparty” ndetse nugerageje ku kinyuramo kimukerereza cyane kubera kiri I Butamoso.

Mukamuyango yakomeje avuga ko hari gahunda yo kuvugurura iki kiraro mu buryo bwo korohereza urugendo abaturage yongeraho ko kandi bitakabaye ikibazo kubera ikiraro cyubatswe.

Musabyima unafite itangazamakuru mu nshingano yanenze cyane abanyamakuru bakora inkuru nk’izi ngiza za rusahurira mu nduru avuga ko akenshi baba banasabye amafaranga ngo babakorere ubuvugizi, Minisitiri yashimye kandi abanyamakuru nanone bakora inkuru z’ubuvugizi bw’abaturage kuko biba byiza binafasha leta mu Iterambere ry’igihugu kandi ko bifasha Leta kumenya aho ishora imari.

Mu busanzwe uyu munyamakuru Umutesi Scovia akunze kugaragaza inkuru z’ibintu binyuranye nyamara byatangazwa ugasanga ari byo koko. Aha naho yahahereye avuga ko adakwiriye gushinjwa kuvuga ibintu bitari byo kandi mu by’ukuri n’ubundi ngo iki kiraro gihari ngo n’ubwo yasubiyeyo agasanga ibi biti byarakuweho kandi ko ubuyobozi bunafite gahunda yo kubaka iki kiraro cyavugururwa.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.