Impinduka zikomeye ku mukino wa nyuma ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC mu gikombe cy’Amahoro

 

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro hajemo impinduka zikomeye.

Tariki 3 Gicurasi 2023, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umukino wa nyuma uzahuza Rayon Sports na APR FC ari bwo uzaba ubere kuri Sitade mpuzamahanga ya Karere ka Huye.

Iki FERWAFA yatangaje cyatunguye benshi bibaza impamvu iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rikoze ibi kandi bumvaga uyu mukino ugomba kubera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium ahamaze iminsi habera imikino ya 1/2 muri iki gikombe.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko kuri uyu mukino nubwo hakomeza kugenda hasohoka amakuru mashya uko bwije ni uko bucyeye, APR FC na Rayon Sports zagombaga gukina ku Isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byamaze guhinduka ahubwo uyu mukino ugarurwa ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanwa.

Ubundi uko FERWAFA yari yarabipanze, yavugaga ko umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza ikipe ya Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports wari butangire ku isaha ya saa sita n’igice hagakurikiraho umukino wari buhuze ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ariko z’abari n’abategarugori ku isaha ya saa cyenda n’igice noneho umukino karundura w’umunsi ugatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Impamvu FERWAFA yari yakoze ibi ni uko kuri uwo munsi mu gihugu cy’ubwongereza hazaba umukino uzahuza ikipe ya Manchester City na Manchester United mu gikombe cya FA CUP kandi babona bizahura n’uyu mukino wari buhuze Izi kipe zagiye final mu gikombe cy’Amahoro, bahitamo kuyihungisha kugirango hazaboneke abawureba ndetse Kandi babanje no kureba uwo mukino nawo ukomeye cyane, ariko ikipe ya APR FC yarabyanze byemezwa ko ugomba kubera rimwe n’uyu mukino wo mu gihugu cy’ubwongereza.

Ikipe ya Rayon Sports ishaka gutwara iki gikombe kuko niho honyine igifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe, ikomeje kwitegura uyu mukino hari n’amakuru avuga ko Haringingo Francis mu mikino ya Shampiyona isigaye azahereza umwanya abakinnyi batandukanye bari bamaze igihe badakina abazakina final bakaruhuka.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda