Umunyamakuru ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda Sam Karenzi yamaze gusezera Radio yakoreraga ariyo Fine FM, akaba agiye gushinga Radiyo ye ku giti cye.
Amakuru agera ku kinyamakuru igihe dukesha aya makuru avuga ko uyu munyamakuru Sam Karenzi amaze iminsi mu myiteguro yo gutangiza Radiyo ye ku giti cye mu minsi iri imbere.
Aya makuru akomeza avuga ko magingo aya uyu munyamakuru yaba yamaze gusezera kuri bagenzi be bakoranaga mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” kuri Fine FM, yari abereye umuyobozi.
Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike uyu mugabo atumvikana kuri radiyo Fine FM, aho yahagaritse gukora kubera uburwayi bwe bwahuriranye n’uyu mushinga yari amaze igihe ategura.
Karenzi wamamariye kuri Radio Salus aho yakoze imyaka myinshi, yaje kwerekeza kuri Radio 10 kuva muri Kamena 2020, aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.
Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, yaje kugisezeramo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 nyuma y’uko gikozwemo impinduka.
Mu mpinduka zakozwe Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri TV 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.
Kuva mu Ukwakira 2021, Sam Karenzi yahise yerekeza kuri Fine FM atangizayo ikindi kiganiro yise ‘Urukiko rw’Ubujurire’ yimukana n’abarimo Horaho Axel na Taifa Bruno ndetse mu minsi ishize yari aherutse kucyinjizamo Regis Muramira na Kazungu Clever biyongera kuri bagenzi babo bakoranaga.