Umunyamakuru Mucyo Antha uzwiho kubogamira Rayon Sports mu bigenda n’ibitagenda yongeye gutangaza benshi nyuma yo kuvuga ikibazo gikomeye cyugarije iyi kipe ku buryo kidacyemutse izakomeza kunyagirwa n’amakipe menshi

Umunyamakuru Mucyo Antha ukorera Radio 10 mu biganiro bibiri bikunzwe mu Rwanda aribyo Urukiko rw’Imikino na Ten Preview yaciye amarenga ko Rayon Sports ifite ikibazo mu batoza bayo.

Uyu munyamakuru azwiho kuba umukunzi w’imena wa Rayon Sports aho akunze kumvikana ayivugira mu bibi no mu byiza, gusa kuri iyi nshuro yatangiye kuvuga bimwe mu bitagenda neza muri Rayon Sports.

Mu kiganiro Ten Preview cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023, Mucyo Antha yavuze ko Rayon Sports ifite ikibazo mu batoza bayo ku buryo bishoboka ko ishobora kuzatakaza igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu mpera z’icyumweru gishize Rayon Sports yanyagiwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46, APR FC ya mbere ifite amanota 52 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 49, bisa naho Rayon Sports nta mahirwe menshi ifite yo gutwara igikombe abacyeba.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda