Umunya politiki wari umaze amezi arenga 3 yaraburiwe irengero yasanzwe mu rugo rw’umugore ibyamubayeho nibyo birenze“Ngo yarapfuye arazuka abatoteza niko bavuga”

Umunyapolitike wo muri Tanzaniya w’imyaka 43, Mutta Rwakatare, wari waraburiwe irengero yabonetse yiryamiye mu rugo rw’umugore bitungura benshi bari baramuhangayikiye. Nkuko byagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye kuri iki cy’umweru Umuryango wa Rwakatare, witabaje Polisi kubera ko uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi ahitwa Kawe yari yaraburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi ya Dar es Salaam na RPC ACP Jumanne Muliro, yavuze ko uyu munyapolitiki yabonetse mu rugo rw’umugore mu nkengero za Tabata mu Karere ka Ilala. Iri tangazo rigira riti: “Igipolisi kidasanzwe cya Dar es Salaam cyakoze iperereza maze babasha kubona Uwo mujyanama ku ya 23 Gicurasi mu rugo rw’uwitwa Ashura Ally Matitu w’imyaka 43”. Nk’uko abapolisi babitangaza, Madamu Matitu utuye i Tabata Darajani, yatangaje ko Rwakatare ari inshuti ye kuva kera ndetse ngo umubano wabo umaze imyaka icumi. Yakomeje avuga ko Bwana Rwakatare yageze iwe ku ya 19 Gicurasi,yasinze cyane kandi akaba yarahagumye kugeza abonywe na Polisi. Bivugwa ko Rwakatare yaburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka, bigatuma abantu bamushakisha bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Abavandimwe ba Rwakatare na bagenzi be bafashe hasi hejuru mu kumushakisha bituma Songoro Mnyonge, umuyobozi wa Kinondoni, asaba itangazamakuru gufasha mu kumushakisha. Benshi mu baturanyi be bavuga ko uyu munya politike ubusanzwe ari umuntu mwiza ndetse ko yarakumbuwe kuburyo bukomeye cyane kuri ubu bakaba bakoze ikirori cyo kumwakira bushya. kubera kumwishimira bamubyiniye maze bamukorera ikirori cyakataraboneka gusa nanone bamwe babanje kumwibazaho batangira kuvuga ko azutse kuko bamwe bari bazi ko yapfuye.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.