Karabaye mukanya M23 ikubise inshuro FARDC ikura imishwaro kumyanywa yihangu

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta ya Congo (FARDC) gushinga imbunda nini hafi y’ibikorwaremezo bikoreshwa n’abaturage benshi, ku buryo bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili mu mirwano ikomeje guhuza impande zombi.

Ni icyemezo M23 ivuga ko FARDC yafashe nyuma yo gutakaza ibirindiro byose bikomeye yari ifite ahakomeje kubera intambara abantu benshi batangiye no gutinya cyane.

Nkuko bigaragara mu itangazo wasohoye, uyu mutwe wavuze ko nyuma y’igenzura wakoze, wabonye ko “imbunda nini zateretswe ndetse zirasira mu nkengero z’amashuri, insengero, ibikorwa remezo rusange nk’ibitaro, za radiyo, amacumbi y’abihayimana, amasoko, hoteli, ibibuga by’imikino n’ibindi”.

Mu byukuri ubikurikiranye neza kuva ku ntangiriro ni ibintu bishobora gutuma mu gushaka kurasa izo mbunda, abasivili babigenderamo.

M23 yatanze ingero nko mu gace ka Ntamugenga, aho imbunda nini zashinzwe ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero 19 gusa uvuye ku bitaro bya Ntamugenga hanahungiye abantu benshi, hakaba no muri metero 21 uvuye kuri kiliziya ihubatse.

Aho ngo hanashinzwe imbunda irasa za rokete muri metero 30 uvuye ku icumbi ry’abapadiri.

Mu gace ka Rangira naho, imbunda ngo zateretswe ku mashuri abanza ya Mbigo na Kibanda.

Muri Rutshuru, imbunda zirasa ziturutse ku birindiro bikuru by’ingabo ngo zashinzwe muri metero 35 uvuye ku ishuri ribanza rya Kabemba, Radio Colomb FM na metero 30 uvuye kuri biro bito bya televiziyo y’igihugu, RTNC.

M23 ivuga ko FARDC irimo kwikinga inyuma y’abasivili, ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane.

Yakomeje iti: “Irasa ritarobanura rya FARDC ririmo gusenya ibikorwa remezo ndetse rigahitana abantu mu duce tugenzurwa na M23 (Kabindi, Musaga na Kinyamahura na Ruseke, Ntamugenga, Rutsiro na Nkokwe) ndetse no mu duce bagenzura ubwabo, urugero nka Rwanguba”.

“Ibi biri muri gahunda yabo yo guca intege abaturage ngo badasubira mu byabo”.

Muri uko kubagira agakingirizo ku rugamba, M23 yashinje FARD gufatanya na FDLR na Mai-Mai mu bindi bikorwa byo kujujubya abaturage.

Ikomeza iti: “I Kinihira, nyuma yo kurasa ku byaro byaho, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije basahuye bikabije inkoko, ingurube, ihene n’intama by’abaturage n’imiryango yo muri utwo duce”.

Muri iri tangazo, M23 yanamaganye ibikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari ibikoresho by’Ingabo z’amahanga (U Rwanda) FARDC yafatanye abarwanyi ba M23 nk’ikimenyetso cy’intsinzi yabo.

Mukubisobanura neza ni ibikorwa yavuze ko birimo gukorwa n’ibitangazamakuru ndetse n’abandi bakora icengezamatwara, “bigamije kuyobya ubuyobozi bwa repubulika n’abaturage”.

Yakomeje iti “Ubuyobozi bwa Mouvement buramagana ibi bikorwa biganisha ku byaha by’intambara, bugasaba iperereza ryigenga hagamijwe kugaragazwa abakwiye kubazwa ibi bikorwa byakomeje kugaragara mu mirwano iheruka”.

Kuri ubu abatuye muri aka gace intambara iri kuberamo bakomeje gutabaza amahanga kugira ngo abafashe cyane cyane kubahungisha iyi mirwano.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe