Umunsi wa 3 wa shampiyona Rayon Sports ntiyahiriwe, Knc yavuze amagambo akomeye kuri kiyovu, abatoza bashobora kwirukanwa, menya udushya twawuranze

Mu mpera z’icyumweru gishize kuva Ku itariki ya 1 Nzeri hakinwaga umunsi wa 3 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, amakipe atandukanye yabonye amonota andi bikomeza kwanga.

Duhereye ku munsi wo kuwa 5 ku isaha Yi saa 18h00, Rayon sports yari yakiriye Amagaju FC umukino warangiye ari igitego 1-1. Rukundo Abderrahman Yaboneye Amagaju igitego mu gice cya mbere cyaje kwishyurwa na Rudasingwa Prince mu gice kabiri.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amagaju Amaris yatangaje ko yagombaga gutsinda Rayon Sports kuko ari kimwe mubyo yasabwe n’abayobozi be. kuri Rayon Sports abafana batangiye gushidikanya ku mutoza YAMEN ZELFANi bijyanye n’uburyo yari yabanje abakinnyi mu Kibuga.

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya sunrise ibitego 2-1. Muhammed sulley na Muhire Anicet Nibo batsindiye Musanze FC mu gihe Habamahoro Vincent ariwe wabonye igitego cya Sunrise FC.

Marine FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na kapiteni Gikamba Ismail. yari amanota 3 ya mbere ikipe ya Marine FC ibonye nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports mu mukino wa mbere.

Bugesera FC yanyagiye kiyovu Sports ibitego 4-0, Ani Elijah yabonye igitego mu gice cya mbere, Olivier Muzungu, Vincent Adams na Ndizeye Eric batsinda mu gice cya kabiri. Nyuma y’umukino abakinnyi ba Kiyovu Sports by’umwihariko Niyonzima Olivier seif yavuze ko atiyumvisha uburyo batsinzwemo.

Étoile de l’Est yatsinzwe na APR FC igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca mu minota ya nyuma y’umukino. APR FC yabonye amanota 6/6 byatumye ihita ijya imbere ya Rayon Sports mu gihe yo imaze gukina imikino 3.

As Kigali yatsinzwe na Gasogi united ibitego 2-1, Maxwell Ndjomekou na Muderi Akbar Nibo batsindiye Gasogi United, mu gihe Kone Félix ariwe wabonye igitego cya As Kigali. nyuma y’umukino umutoza Kasa Mbungo Andre wa As Kigali yatangaje ko abakinnyi be batari bamenyerana bizabasaba igihe ngo bahuze umukino.

Kuri iki cyumweru Police FC yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe ku kindi. Rutahizamu Mugisha Didier yafunguye amazamu kuruhande rwa Police FC gusa Kubwimana Cédric yaje kwishyura icyo gitego mu minota ya nyuma y’umukino.

Muhazi United yanganyije na Gorilla FC igitego kimwe ku kindi, Mavugo Cédric na Joseph Sackey nibo batsinze kuri uyu mukino.

Udushya twawuranze

Abakinnyi ba Rayon Sports bashatse gukubita Abasifuzi nyuma yo kutishimira imisifurire.

Umutoza wa APR FC yatangaje abantu avuga ko abakinnyi be bananiwe mu gihe shampiyona aribwo igitangira.

Umuyobozi wa Gasogi united KNC yagaye kiyovu Sports avuga ko isebeje umujyi wa Kigali ndetse avuga ko Bugesera yayimeshe.

Umutoza wa Mukura Victory Sports yasabye imbabazi Abasifuzi nyuma yo kutishimira imisifurire aho we avuga ko yarakwiye amanota 3.

Shampiyona izagaruka ku itariki 16 Nzeri hakinwa umunsi wa 4 wa shampiyona, APR na Rayon Sports ntizizawukina kubera ko zizaba ziri mu marushanwa ny’Afurika.

Kugeza ubu urutonde rwa shampiyona ruyobowe na Musanze FC itaratakaza umukino. Kubwimana Cédric wa Mukura Victory sports niwe mukinnyi umaze gutsinda igitego kuri buri munsi wa shampiyona, afite ibitego 3 anganya na Peter Agbrevor wa Musanze.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona.

Amafoto

Amagaju FC
Abafana ba Mukura Victory Sports ku mukino wa police FC
Abafana ba police FC
Muhire Hassan utoza Sunrise FC
Imanishimwe Djabel mu mwambaro wa MVS
Niyonzima Olivier seif kapiteni wa Kiyovu Sports
Kevin Ebene wa As Kigali

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda