Umumotari wari umaze ameze arenga 6 atoga  yogerejwe mu ruhame .

Mu gihugu cya Ghana umumotari bivugwa ko yari amaze amezi 6 atoga yatunguwe yozwa ari mu ruhame.

Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, umwe muri bagenzi be yasobanuye ko icyabateye kumwiyuhagirira ari ukubera ko amaze igihe atoga kandi akaba afite umunuko.

Yagize ati”Ntabwo akunda kwiyuhagira, ubu amaze amezi arenga 6 atoga. Uyu ni umuntu ki? Umunuko we wonyine urahagije kubigaragaza, ariko uyu munsi, yaba abishaka cyangwa atabishaka, agomba kwiyuhagira”.

Uyu musore w’umumotari ubwo  yakorerwaga umuhango wo kogerezwa mu ruhame yagerageje gushaka uko yakwikura no kwiyaka abashakaga kumwogereza mu ruhame ariko biranga dore ko bari bamutunguye.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe