Ku nshuro ya mbere igikombe cya afurika mu bagabo gishobora kwakirirwa mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ku nshuro ya mbere igikombe cya afurika mu bagabo gishobora kwakirirwa mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Biraca amarenga ko igikombe cy’afurika cya 2027 kizakirirwa mu karere ka afurika y’uburasirazuba(EAC) ntagihindutse.

Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yasabye Uganda na Tanzania kwakira igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2027.

Mu minsi yashize Motsepe yari mu ruzinduko muri Uganda aho yahuye n’abayobozi b’igihugu baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika no muri Uganda.

Patrice Motsepe akigera muri Uganda yahuye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu Moses Magogo, bagirana ibiganiro birimo no kumushimira aho ageze ateza imbere umupira w’amaguru muri Uganda.

Motsepe yahuye kandi  n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni ndetse n’abandi bayobozi mu byaganiriweho Motsepe yasabye Uganda ko yakwihuriza hamwe na Tanzania bikazasaba kwakira imikino y’igikombe cya Afurika cya 2027.

Yagize ati “Njye ubwanjye nka Perezida wa CAF nasabaga Uganda na Tanzania ko mwasaba kuzakira igikombe cya Afurika cya 2027. Byaba ari igikorwa cyiza kuko byatuma ibi bihugu byombi bigira iterambere mu mupira w’amaguru ndetse n’ibikorwaremezo bikiyongera.”

Mu bihugu u Rwanda ruherereyemo nta gihugu kirabasha kwakira imikino y’igikombe cya Afurika ndetse bitewe n’ubushobozi ibi bihugu biba bifite usanga igihugu kimwe kitabasha kwakira iyi mikino.Perezida Motsepe yakomeje avuga ko hari ibihugu byamaze gusaba kwakira iyi mikino.

Ati “Ubu tumaze kwakira ibihugu biri hagati 8-9 bimaze kudusaha kwakira iyi mikino gusa njye byanshimisha mu gihe iyi mikino yabera muri aka karere ku nshuro ya mbere.”

Uganda na yo yemeje ko bagendeye ku byo Patrice Motsepe yababwiye biteguye kugira icyo bakora bafatanyije na Tanzania bakaba bakwakira imikino y’igikombe cya Afurika.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda