Umukunzi wa Rayon Sports yatuye Perezida Kagame agahinda aterwa na Jean Fidèle uyiyobora 

 

Umukunzi wa Rayon Sports yatuye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agahinda abafana b’iyi kipe baterwa na Perezida Uwayezu Jean Fidèle uyiyobora, maze asaba ko Umukuru w’Igihugu yakabakiza.

Ni ibyo uwitwa “KJD TV Rwanda” ku rubuga rwa YouTube yanyujije ahagenewe ubutumwa [Comment Section] ubwo Perezida Paul Kagame yari ari kugirana ikiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), cyayobowe n’umunyamakuru, Cléophas Barore, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego.

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana na politike y’imbere mu gihugu, ibibera mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, uyu mukunzi wa Rayon Sports yaboneyeho gutanga ikibazo cye, kimwe n’abandi bose mu gihugu kuko buri wese yahamagaraga ku murongo wa téléphone cyangwa akandika ubutumwa.

Yanditse ati “Nyakubahwa Perezida, mbanje kubasuhuza mbifuriza intsinzi ku italiki 15 Nyakanga [7] 2024 [Italiki Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bazatoraho], Aba-Rayons dufite ikibazo turakwinginze tukize agahinda duterwa na Jean Fidèle, ibindi uzatubaze amajwi.”

Umukuru w’Igihugu ariko ntitabashije kugezwaho ubu butumwa bitewe n’ubutumwa bwinshi butandukanye bwoherezwaga icyarimwe.

Ni amagambo uyu wumvikana nk’uwihebeye Rayon Sports yanditse mu gihe iyi kipe batazira “Gikundiro” iri kwitegura amatora y’uzaba Perezida w’iyi kipe ifite inkomokomuzi i Nyanza; nyuma y’uko Perezida Jean Fidèle bashinja umusaruro muke mu kibuga asoje iyo yari yaratorewe muri 2020.

Icyakora n’ubwo bamwe mu bafana bashinja Uwayezu Jean Fidèle kudatwara ibikombe, kugera ubu ni umwe mu bitezwe kuzongera guhatana mu matora ataha.

Perezida Kagame mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Mbere
Ubutumwa bw’umukunzi wa Rayon Sports

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda