Umukozi wo mu rugo yakoze agashya yateye inda abakobwa batatu b’ aho yakoraga. Dore impamvu yatumye akora ayo mahano..

Mu gihugu cyo muri Kenya haravugwa inkuru y’ abakobwa batatu bavukana mu inda imwe batewe inda n’ umukozi wabo wo mu rugo ushinzwe ubusitani , aciye mu rihumye ababyeyi babo babafuhiraga bikomeye, Ibinyamakuru byinshi byatangaje ko ababyeyi b’ aba bakobwa bababuzaga kujya hanze ndetse ko inshuti magara bari bafite ari uyu musore wazaga iwabo buri gihe aje ku ndabyo z’ iwabo.

Ubucuti bw’uyu mukozi n’aba bakobwa bwarakuzebuba urukundo, maze uyu musore atangira guhura mu ibanga nabo,ababyeyi batabizi, Bivugwa ko ibyo byakomeje igihe gito mbere y’uko aba bakobwa bose basambana n’uyu musore ababyeyi babo bihaye Imana batabizi.

Uyu musore yabanje gukundana n’umukobwa wa kabiri ndetse bakaryamana mu ibanga rikomeye, nk’ uko amakuru abitangaza.

Mukuru we yaje kubafatira mu gikorwa ababwira ko kugira ngo abagirire ibanga,uyu musore agomba kureka bagakorana imibonano mpuzabitsina nawe.Ibi byaje kuba akamenyero birangira ngo n’umuto abivumbuye niko gusaba ko nawe iyo serivisi yayihabwa birangira nawe yinjiye mu ikipe.

Ababyeyi b’aba bakobwa ngo bicujije cyane impamvu bimye amahirwe abana babo yo gutembera no kurema inshuti ngo bamenye isi iko ihagaze. Biravugwa ko nyuma y’uko uyu musore ateye inda aba bakobwa bose,nyina akimenya amakuru yahise agwa hasi,ata ubwenge hanyuma bamwirukana ku kazi.

Kuri ubu aba bakobwa ubu ngo bamaze kubyara ndetse ngo bagerageza gufasha uyu musore kuko ari se w’abana babo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro