Umukobwa yagiye gusura umuhungu agezeyo yanga gusohoka kubera ibyo yabonye akigerayo

Umusore yagishije inama y’icyo yakora nyuma yuko umukobwa bakundana yaje kumusura aho asanzwe acumbitse (Ghetto) none yanze gusohoka nyuma yo gusanga iyi nzu abamo imeze neza.

Ikinyamakuru Slate.com ducyesha iyi nkuru giheruka gutangaza ko uyu musore yagize ati: “Mfite geto yanjye muri ‘cando’ (inzu nini ibamo ibyumba abantu bakodesha), noneho umukobwa twakundanaga yaje iwanjye, kugira ngo dushake uburyo twikura mu bibazo, kuko yari yasamye kandi ndimo gukeka ko inda yaba ari iyanjye.”

“Rero sinari kumusohora cyangwa ngo mushyireho igitutu ngo atahe. Nyuma yo kwibaruka umuhungu we, ni ukuri peuh, buri wese yarabibonaga ko umwana tudasa ndetse ko ashobora kuba atari uwanjye, na nyuma bapimye basanga koko si njye se.”

Yongeyeho ati: “Jye na we turacyabana kuko ntashakaga kumuhatira kujya mu mihanda cyangwa gusubira mu muryango we mubi. Uwahoze ari umukunzi wanjye ubu aracyari mu kiruhuko cyo kubyara, we n’umwana baba bari muri geto igihe cyose.

Nakomeje gushikama nifashisha n’inshuti zanjye, ariko abantu bose bararambiwe. Uyu wahoze ari umukunzi wanjye we mba numva adashaka kuvuga ku by’ahazaza kuko aba yabyirengagije.

Mu by’ukuri yageragezaga gukorera amafaranga pe! ariko bigiye kumugora kugira ngo azibesheho we n’umwana we”.

Yakomeje agira ati: “Nari niteguye kumureka akaguma muri geto umwaka wose kugeza agaruye akabaraga wenda agatangira gukorera amafaranga, akizigama, akabona kugenda.Ariko ku kazi kanjye bampaye akazi bizansaba kuba ndi hanze y’igihugu amezi menshi. “None ibyo bisazaba ikiganiro gikomeye numvisha uyu mukobwa twahoze dukundana. Nzi ko uwahoze ari umukunzi wanjye ahangayitse pe! Kuko afite umwana muto, ikindi kandi nirengangije Ibyo dutandukaniyeho byose, ngomba nanjye nk’uluntu kwita ku mibereho ye n’umwana”. Akaba asaba inama, wowe wamugira iyihe?

Nyuma yuko uyu musore ashyize hanze ubuhamya bw’ibyamubayeho, benshi bahise banyarukira ahatangirwa ibitekerezo maze bamugira inama y’uko yakwitwara muri iki kibazo.

Umwe mu bamugiriye inama aragira ati: “Umaze gukora byinshi k’uwahoze ari umukunzi wawe, birenze n’uko umuntu yabyiyumvisha. Birumvikana ko ushaka kubaho muri geto yawe wenyine. Umwaka ni igihe kirenze igikenewe kugira ngo abone ahandi yaba cyangwa se ho gutura, kandi aramutse abonye ayo mafaranga, agomba kubona ubukode.” “Uvuze ukuri ko bizaba urugamba kuri we kuko ubu ni umubyeyi, ariko se noneho ko mu myaka ya mbere n’ababana ubwabo ibintu ntabwo biba biboroheye, ariko byibura wamuhaye akanya gahagije ko gutekereza adahangayikishijwe n’aho kuba”.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.