Umukobwa wahoze akundana na Yvan Buravan kwiyakira bikomeje kumugora kuri ubu yasutse amarira karahava. Dore amagambo yatangaje

Umukobwa wahoze ari umukunzi w’ umuhazi Yvan Buravan , kwiyakira bikomeje kumugoro agaragaza ko atariyumvisha uburyo uwo bari baremeranyije kuzabana nk’ umugabo n’ umugore yitabye Imana, mu mugambo yuje ikiniga n’ umubabaro mwinshi uyu mukobwa yagize ati“ Nta kintu mfite cyankiza uburibwe”

Yvan Buravan amaze amezi abiri yitabye Imana. Urupfu rwe rwashenguye abakunzi ba muzika nyarwanda n’urubyiruko rw’urungano rwe. Byageze ku mukunzi we, biba akarusho.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chaffy Marty yavuze ko kugeza n’ubu atarakira ko uwari umukunzi we batakari kumwe.

Ati “Ndagukumbuye Van. Nta magambo yasobanura uko merewe ubu, ntabwo ndizera ko wagiye. Ni ibintu bibabaza kandi nta kintu mfite cyankiza uburibwe.”

Uyu mukobwa yongeye gusezeranya Yvan Buravan ko azaharanira kumutera ishema mu buzima bwe bwose.Ati “Nzarinda urwibutso twagiranye kandi nzaharanira ko mu buzima nzagutera ishema. Nakabaye nifuza ko wari kuramba ariko Imana yari ikeneye undi mu malayika! Yibwire ko yankomerekereje umutima.”

Yvan Buravan wari warigaruriye imitima yabenshi yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi