Umukinyi w’ikipe ya Rayon Sports wifuzaga kujya hanze y’u Rwanda bishobora kurangira agiye muri Police FC

Umukinyi wa Rayon Sports Mucyo Didier Junior wavugwaga kwerekeza hanze y’u Rwanda bishobora kurangira asinyiye ikipe ya Police FC.

Mucyo Didier Junior ukina Nka myugariro uca Kuruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports byavugwaga ko hari ikipe imwe yo mu kiciro cya kabiri muri Turkey gusa bisa nkaho ibitekerezo agiye kubihindura.

Ni nyuma yaho hazamutse amakuru avuga ko ikipe ya police FC yatangiye ibiganiro bucece n’uyu musore. Police FC irifuza uyu musore mu kwezi kwa mbere, Mucyo afite amasezerano azamugeza mu meshyi itaha ya 2024 muri Rayon Sports.

Mucyo Didier Junior yazamukiye mu ikipe ya Sunrise FC y’iwabo i Nyagatare, yavuye muri Sunrise ajya muri kiyovu Sports aho yavuye ajya muri Rayon Sports.

Mucyo Didier Junior

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda