Umukinyi wa APR FC ukomeye w’Umunyamahanga yagarutse mu myitozo nyuma yo kugira imvune

Nshimirimana Ismaël pitchou ukina hagati mu Kibuga yagarutse mu myitozo yoroheje Nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu Kibuga.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Nshimirimana Ismail Pitchou, yatangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 1 wa shampiyona APR FC yakinnye na Marine FC umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2_2

Nshimirimana Ismael ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaragize ikibazo mu kagombambari ubwo bakinaga na Marine FC tariki 23 Nzeri kuri stade Umuganda, byanatumye atanarangiza umukino kuko yaje gusimburwa.

Kugeza ubu, Nshimirimana Ismail akaba amaze iminsi atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga ubu akaba yatangiye imyitozo yoroheje gusa mu minsi mike akazaba yiyunze kuri bagenzi be.

Nshimirimana Ismaël pitchou

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage