Umukinyi wa APR FC ukomeye w’Umunyamahanga yagarutse mu myitozo nyuma yo kugira imvune

Nshimirimana Ismaël pitchou ukina hagati mu Kibuga yagarutse mu myitozo yoroheje Nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu Kibuga.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Nshimirimana Ismail Pitchou, yatangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 1 wa shampiyona APR FC yakinnye na Marine FC umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2_2

Nshimirimana Ismael ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaragize ikibazo mu kagombambari ubwo bakinaga na Marine FC tariki 23 Nzeri kuri stade Umuganda, byanatumye atanarangiza umukino kuko yaje gusimburwa.

Kugeza ubu, Nshimirimana Ismail akaba amaze iminsi atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga ubu akaba yatangiye imyitozo yoroheje gusa mu minsi mike akazaba yiyunze kuri bagenzi be.

Nshimirimana Ismaël pitchou

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda