Umukino Simba SC izakiramo APR FC muri Tanzania waciye agahigo utarakinwa

Amatike y’imyanya ibihumbi 60 yo muri Stade Nkuru ya Tanzania yitiriwe Benjamin Mkapa, yose yaguzwe ararangira ubwo abantu bayatangurarwaga ngo bazitabire ibirori byahariwe ikipe ya Simba SC aho izaba yakiriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC mu cyiswe “Simba Day 2024”.

Ibi Simba SC yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X mu gihe habura iminsi itatu ngo ku wa Gatandatu, taliki ya 3 Kanama hagere, umunsi nyirizina w’ibyo birori.

Aka ni agahigo gaciwe, kuko ari ubwa mbere imyanya yose iguzwe habura iminsi itatu ngo hizihizwe “Simba Day”, dore ko mu mwaka ushize, amatike yashize habura iminsi ibiri.

Iyi kipe yambara Umutuku n’Umweru yerekanye ko amatike yose hamwe yari agabanyije mu byiciro bitandatu [6], yamaze kugurwa ijana ku ijana [100%], aho utarayiguze mbere adashobora kuyibona.

Ubusanzwe, Stade uyu mukino uzaberaho ni Stade Nkuru y’Igihugu cya Tanzania, yitiriwe Benjamin Mkapa Stadium, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60 bicaye neza.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Kanama 2024, ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri n’Iminota 30 [6:30PM]. Ni n’uwo munsi kandi mekeba w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Rayon Sports izaba yizihirijeho Umunsi w’Igikundiro “Rayon Day 2024” aho izaba yesuranye na Azam FC yo muri Tanzania.

Léandre Essomba Willy Onana wanyuze muri Rayon Sports ubu akaba akinira Simba SC, ni umwe mu bo kwitega!
Umukino wa Simba na APR waciye agahigo!
Amatike yari agabanyije mu byiciro 6 yose yarangiye!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe