Umukambwe Robertinho yashyikirije Aba-Rayons intsinzi abifashijwemo n’uwari wiswe “Umwana w’ikirara” [AMAFOTO]

Charles Bbaale agarutse atsinda!

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze iya Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wa kane wa gishuti, ukaba uwa mbere w’umutoza Robertinho wagarutse muri iyi kipe nyuma y’imyaka itanu.

Wari umukino usoza imikino Rayon Sports yakinaga ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund mbere gato yo kwesurana na Azam FC ku mukino w’Umunsi W’Igikundiro “Rayon Day 2024”.

Uyu mukino kandi Rayon yari yagaruye Umurundi,  Aruna Moussa Madjaliwa wavugaga ko yavunitse, na rutahizamu w’Umunya-Ouganda, Charles Bbaale wari warafashwe nk’uwataye akazi nyuma yo kujya iwabo muri Ouganda nta ruhushya rw’ikipe.

Mu ntangiriro z’umukino, Rayon Sports wabonaga ikina neza ihererekanya kurusha Muhazi United, ibyatumye ku munota wa 7 Iraguha Hadji atera ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu.

Ahagana ku munota wa 17, Iraguha Hadji yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Ndayishimiye Richard, maze yinjirana ubwugarizi anacenga umunyezamu ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

Mu kwigaragaza kwa mbere k’umutoza Robertinho nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, ku munota wa 27, Omborenga Fitina na we yateye ishoti rikomeye umupira umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Ikipe Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji bavamo, hinjiramo Aruna Moussa Madjaliwa, Elenga Kanga, Ishimwe Fiston na Charles Bbaale.

Ku munota wa 54, Richard yacomekeye umupira mwiza Bugingo Hakim wahise ahindura imbere y’izamu ariko umunyezamu awukuramo.

Muri uyu mukino hagati aho Haruna Niyonzima wari ugaragaye ku nshuro ya mbere, yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 58 asimbura Rukundo Abdoul Rahman “Paplay”.

Bugingo Hakim ku munota wa 63 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Charles Bbaale awuteye anyura hejuru y’izamu.

Rayon Sports yarimo ishaka igitego yaje kukibona ku munota wa 73 cyatsinzwe na Charles Baale ku mupira yari ahawe ana Prinsse Elenga Kanga Junior. Umukino warangiye ari 1-0.

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yavuye ku isoko ry’abakinnyi, izakira Azam ku Umunsi w’Igikundiro itegerejweho muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo taliki ya 3 Kanama 2024.

Rayon Sports yatsinze Muhazi 1-0!
Charles Bbaale agarutse atsinda!
Ishimwe Fiston kuri iyi nshuro ntiyabonye igitego!
Rukundo Abdoul Rahman yasimbuwe na Haruna Niyonzima!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda