Umukinnyi w’umusimbura muri APR FC yatangiye kwatsa umuriro ku mutoza Ben Moussa bapfa ikintu gikomeye

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Mugunga Yves ntabwo yishimiye kuba abanza hanze y’ikibuga akaba akomeje gusaba umutoza Ben Moussa kuzajya amubanzamo.

Hashize igihe kinini Mugunga Yves atagaragara mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, aho umwanya uhabwa Bizimana Yannick.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Mugunga Yves yongeye gusaba umutoza Ben Moussa kumugirira icyizere akazajya abanza mu kibuga, amwizeza kuzajya amuha umusaruro ushimishije.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasubukuye imyitozo ejo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, abakinnyi n’abatoza bose bakaba bari bakibabajwe no kuba baratakaje umukino wa Rayon Sports batsinzwemo igitego kimwe ku busa.

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, APR FC izakira Etincelles FC kuri Stade ya Bugesera, nta gihindutse Mugunga Yves ashobora kuzabanza ku busatirizi bw’iyi kipe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 37.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda