Umukinnyi w’umunyarwanda w’ikipe ya APR FC arikubarizwa mu Misiri aho yenda gusinyira ikipe yaho bidatinze

Umukinnyi w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe Nsanzimfura Keddy, Kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Misiri aho yagiye mu igeragezwa.

Nsanzimfura Keddy wakiniraga ikipe ya APR FC, ari gukora igeragezwa mu ikipe yitwa Ceramica Cleopatra ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri. Uyu musore ukiri muto cyane ko kuri ubu afite imyaka 20 yarasigaje amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, igihe yatsinda igeragezwa arimo muri Misiri iyi kipe ya Ceramica Cleopatra yahita igura aya masezerano yarafite muri APR FC.

Umwaka ushize w’imikino uyu musore yakiniye APR FC igice kibanza cya shampiyona gusa biturutse kukutabona umwanya uhagije wo gukina yahise atizwa ikipe ya Marine FC aho yayikiniye imikino yo kwishyura.

Ceramica Cleopatra ni ikipe nshya muri shampiyona ya Misiri cyane ko yashinzwe mu 2007, yazamutse mu Cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Misiri mu 2020/21. Umwaka w’imikino ushize wa 2022-2023, iyi kipe yabaye iya 13 n’amanota 37.

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri