Umukinnyi w’Umunyarwanda wabicaga bigacika muri Rayon Sports agiye gutangwaho arenga miliyoni 20 asinyire APR FC

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Kanamugire Roger ageze kure ibiganiro n’ikipe ya APR FC aho biteganyijwe ko agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2026.

Nyuma y’uko shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-2024 irangiye igikombe cya shampiyona cyegukanwe na APR FC, mu gihe igikombe cy’Amahoro cyegukanwe na Police FC itsinze Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe, ubu amakipe hafi ya yose azakina umwaka utaha w’imikino yatangiye kurambagiza abakinnyi bakomeye bazayafasha kwitwara neza agashimisha abakunzi bayo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu buri mwaka iba igomba kugura abakinnyi baba baritwaye neza kurusha abandi by’umwihariko ababa barakoze ibitangaza mu makipe bihora bihanganye arangajwe imbere na Rayon Sports, kuri ubu APR FC ihanze amaso umukinnyi wafashije Rayon Sports kuva yayigeramo witwa Kanamugire Roger.

Nk’uko tubikesha ISHUSHO TV, ni uko ikipe ya APR FC iteganya kugura Kanamugire Roger akaza kuba umusimbura w’abakinnyi bakomeye b’Abanyamahanga bakina hagati mu kibuga izagura muri iyi mpeshyi.

Amakuru akomeje kuvugwa kuri uyu mukinnyi ni uko ashobora kuzatangwaho akabakaba miliyoni 20 z’Amanyarwanda ndetse agahabwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi maze ashyire umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uretse ikipe ya APR FC bivugwa ko irimo gushaka Kanamugire Roger, hari n’andi makuru avugwa ko ikipe ya Police FC imushaka kugira ngo azayifashe kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Kanamugire Roger ukina hagati mu kibuga yageze muri Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Heroes FC kuri ubu ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Uyu mukinnyi yatanze umusaruro ushimishije mu mwaka ushize w’imikino ubwo Arouna Moussa Madjaliwa yari amaze kugira ikibazo cy’imvune akamara amezi arenga atatu adakandagira mu kibuga, gusa Kanamugire Roger yatanze umusaruro aziba icyuho hagati mu kibuga bituma atangira no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Kugeza ubu Kanamugire Roger ni umukinnyi Rayon Sports yifuzaga kugumana mu gihe kiri imbere ndetse ikanagumana kapiteni Muhire Kevin bagakora urukuta rukomeye hagati mu kibuga ku buryo mu mwaka utaha w’imikino byazafasha iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi kwegukana igikombe cya shampiyona imaze imyaka irenga itanu itazi uko kimera.

Kanamugire Roger ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza mu mupira w’u Rwanda

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda