Huye: Hatewe inkunga urubyiruko 130, abandi bizezwa imirimo

 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Minisiteri ayoboye iri gukorana n’akarere ka Huye mu gushaka amahirwe yose urubyiruko rwabonamo imirimo ku bwinshi, aboneraho gusaba urubyiruko kuba maso bakakira ayo mahirwe.

Yabigarutseho kuri uyu Gatatu ubwo yagezaga ubutumwa ku rubyiruko rusaga Igihumbi (1000) rwo mu karere ka Huye rwari rwitabiriye Inteko y’Urubyiruko ngarukamwaka muri Stade M
mpuzamahanga ya Huye.

Iyi Nteko y’urubyiruko yatangiye nyuma gato y’igikorwa cyo gusura imurikagurishwa ryari ryiganjemo amamurika y’ibikorwa by’urubyiruko mu bukorikori, ibikomoka ku bworozi nk’inzuki, imyambaro n’ibindi bicuruzwa bitandukanye byuje udushya.

Muri iyi Nteko urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rwahawe umwanya wo kumurikira bagenzi babo ibyo bagezeho ndetse bamwe barabihemberwa.

Iradukunda Dieudonne ni umwe mu rubyiruko rwari rwazanye ibicuruzwa mu imurikagurishwa aho we na kompani ayoboye ya ‘Youth Proud’ bakora ibicuruzwa by’ubukorikori ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bukomoka ku buhinzi. Avuga ko ibikorwa byabo byahaye urubyiruko rwinshi akazi ndetse bibungabunga ubuzima bwa muntu.

Ati “Dutunganya ibiti bya sederera na cakaranda tukabikoramo ibikoresho by’igikoni nyarwanda nk’amasahani, inkongoro, imyuko, udusekuru tw’ibirungo n’ibindi byinshi bitandukanye. Ibyacu dukora byibanda ku muco nyarwanda ariko kandi ikirenzeho ni uko bibungabunga ubuzima bwa muntu ugereranije n’ibindi bya parasitike cyangwa icyuma bisanzwe ku isoko, kuko n’iyo wacikwa ukarya icyo giti, nta kibazo byakugiraho.”

Yakomeje agira ati “Tumaze imyaka ine dukora tukaba twibanda ku bukorikori ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bukomoka ku buhinzi. Dufite abakozi 12 barimo bane bahoraho n’abandi umunani badahoraho.”

Meya w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yashimangiye ko aka karere katangiye kuremera urubyiruko imirimo itandukanye, aboneraho gutangaza ko hifashishijwe amafaranga ava mu misoro, hashyizweho Ikigega cya Miliyoni 50 gifasha imishinga y’urubyiruko n’abagore.

Ati “Hari urubyiruko rusaga 34% byagaragaye ko basoje amasomo ariko ntibagaragare ku isoko ry’umurimo. Ni muri urwo rwego akarere ka Huye mu misoro kabona iturutse mu baturage, twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dufasha imishinga y’urubyiruko.”

Yongeyeho ati “Akarere ka Huye katangije Ikigega cya Miliyoni 50 gishifasha imishinga y’urubyiruko n’abagore, ubu muri uyu mwaka ndetse no kuri uyu munsi tukaba dutangiza ku mugaragaro aho hari urubyiruko rugera ku 130 rwahawe inkunga y’amafaranga kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo, ariko akaba atari imishinga yafasha uwatekereje umushinga gusa, ahubwo kimwe mu byagendeweho ni uko uwatekereje umushinga nibura yaha akazi abandi batatu b’urubyiruko nka we.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Minisiteri ayoboye iri gukorana n’akarere ka Huye mu gushaka amahirwe yose urubyiruko rukabona imirimo ku bwinshi; mbere yo kugaruka ku bigenderwaho haterwa inkunga imishinga y’urubyiruko.

Ati “Nka Minisiteri y’urubyiruko turi gukorana n’akarere ka Huye mu gushaka amahirwe yose urubyiruko rwabonamo imirimo ku bwinshi. Ikintu rero tubona gishobora kubyara umusaruro mu bijyanye no guhanga umurimo ni ukubona imishinga minini ishobora guha akazi n’abandi. Muri Youth Connect iyo uzanye umushinga tukabona ni umushinga uzabyara inyungu ariko ukanaha akazi abantu 10 cyangwa 15, tuwutera inkunga.”

Minisitiri Utumatwishima yakomeje asaba urubyiruko kuba maso bakakira ayo mahirwe, birinda kwishora mu ngeso zishobora kubavutsa ayo mahirwe.

Ati “Amahirwe ashobora kuza agasanga wasinze, agasanga uri mu biyobyabwenge, agasanga ntabwo witeguye; bisaba ko uhora witeguye ufite ubumenyi kandi ufite imyitwarire myiza.”

Iyi Nteko Ngarukamwaka yitabiriwe n’urubyiruko rurenga igihumbi (1000) ruri mu byiciro bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu birimo abanyeshuri, abari mu mirimo isanzwe, ba rwiyemezamirimo, Urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abahagarariye abandi mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza