Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe yo muri Denmark ku Mugabane w’i Burayi

Myugariro w’ikipe ya APR FC utaramaramo igihe kinini, Niyigena Clement agiye kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Denmark mu igeregezwa.

Muri uyu mwaka w’imikino nibwo Niyigena Clement yageze mu ikipe ya APR FC avuye mu ikipe ya Rayon Sports, asinyira iyi kipe imyaka 2 ariko nyuma y’imikino micye uyu musore amaze gukina yatangiye gushakwa n’amakipe menshi i Burayi ndetse no muri Afurika.

KGLNEWS twamenye ko Niyigena Clement mu minsi micye iri imbere arerekeza ku mugabane w’i Burayi gukora igeregezwa mu makipe 2 tutabashije kumenye yo mu gihugu cya Dernmark nibamushima azahita asinya amasezerano muri imwe muri aya makipe.

Uyu musore kwerekeza ku mugabane w’iburayi siho gusa arimo gushaka cyane, biranavugwa ko APR FC mu minsi ishize babonye ubutumwa buturutse muri FAR Rabat basaba ko uyu musore yajya gukina muri iyi kipe yo mu gihugu cya Marocco.

Ibi birasunikira Hirwa Jean De Dieu gusinyira ikipe ya APR FC nyuma yo gusinya muri Rayon Sports bikarangira atayikiniye bitewe nuko yasinye amasezerano muri Rayon Sports kandi akiri umukinnyi w’Intare FC nayo iri munshingano z’ingabo z’igihugu.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]