Umukinnyi w’ikipe ihora ihanganiye ibikombe na Rayon Sports yahishuye ko yifuza kuzakinira Rayon nyuma y’uko ikipe yo hanze y’u Rwanda yifuzaga kumutangaho umurengera w’amafaranga iri kugenda imutera umugongo

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Olivier Sefu ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Simba Sports Club ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamakuru Mucyo Antha wa Radio 10 yatangaje ko Niyonzima Olivier Sefu ari mu biganiro n’ikipe ya Simba itozwa na Roberto Oliveira Goncalvez do Calmo wamenyekanye nka Robertinho.

Amakuru agezweho ubu ni uko umutoza Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil akomeje gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe ko bazasinyisha Niyonzima Olivier Sefu mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Bivugwa ko Niyonzima Olivier Sefu nakomeza kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda, Simba izahita imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri aho ku kwezi azajya ahembwa miliyoni 6 z’Amanyarwanda.

Mu gihe byaba bidakunze ko Niyonzima Olivier Sefu agurwa na Simba Sports Club mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora kuzahita asinyira Rayon Sports yigeze gukinira imyaka ine yose akayikoreramo amateka atazibagirana.

Niyonzima Olivier Sefu yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali abarizwamo kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2021.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe