Umukinnyi w’igihangange muri Afurika yatakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba kuza kuyikinira amezi 6 nyuma yo gushimishwa n’umurindi w’abafana b’iyi kipe

Umukinnyi wa mbere Rayon Sports igiye kugura aragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri

Umukinnyi wa mbere ikipe ya Rayon Sports igiye kugura umaze iminsi arimo kuvugwa cyane, Hertier Luvumbu, yamaze kwemera kuza gukinira iyi kipe.

Mu minsi ishize, nibwo byatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvugana na Hertier Luvumbu ukomoka muri DRC kuza kuyikinira muri iyi mikino yo kwishyura (Phase Retour) hano mu Rwanda izatangira mu kwezi kumwe kuri imbere, ariko bihita bizamo agatotsi.

Uyu mukinnyi mu cyumweru gishize umugabo ushinzwe kumugurisha yari yivugiye ko kuza mu Rwanda kwa Luvumbu bidashoboka bitewe nuko hari ikipe yo mu gihugu cya Congo Brazzaville yamushakaga cyane, ariko muri iyi wikendi ishize, Luvumbu yohereje ubutumwa bugufi umwe mu bayobozi ba Rayon Sports asaba ko bakemera akaza gukinira iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza mu myaka ishize.

Birasa nkaho Luvumbu nyuma yo kubona nta kipe afite kandi ikipe ya Rayon Sports yaramushakaga, ashobora kuba ashaka kuza kuyikinira ariko agasinya igihe gito cyane kugirango akomeze kumera neza ari nako ashaka indi kipe ikomeye izaba irenze ikipe ya Rayon Sports yahita yerekezamo igihe yasinye kirangiye. Luvumbu amakuru ahari aranavugwa ko kuri Uyu wa kabiri ashobora kugera mu Rwanda hatagize igihinduka.

Luvumbu siwe gusa wakiniye Rayon Sports bivugwa ko agiye kuzanwa, ahubwo n’uwitwa Youseff ashobora kuza nubwo we bikirimo kugorana kubera ko atagishaka gukomeza gutizwa ahubwo we ashaka ko yahabwa ibaruwa imusezerera( Release Letter) akaba ariwe wivuganira na Rayon Sports cyangwa indi kipe ikomeye, ariko Raja Casablanca ntibabikozwa nta gato.

Heritier Luvumbu Nzinga ategerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi