Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwambara imyenda ya Rayon Sports akayifana ku buryo bukomeye (AMAFOTO)

Umunyabigwi wabiciye bigacika muri APR FC, Karekezi Olivier yarebye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC, akaba yari yambaye ijezi ya Gikundiro.

Rayon Sports yanyagiye Musanze FC 4-1 ihita ifata umwanya wa 2 n’amanota 31 irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 2.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, Rayon Sports yagiye kuwukina ibizi ko igomba kwiyunga n’abafana nubwo yaburaga abakinnyi bagera ku icyenda kubera ibibazo bitandukanye, hari nyuma y’igihe itsindwa.

Ntiyari ifite Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Onana Léandre, Mbirizi Eric, Osalue Raphael na Tuyisenge Arsene kubera imvune, hari Nishimwe Blaise urwaye Malaria, Paul Were uri iwabo muri Kenya ugishaka ibyangombwa ndetse na Luvumbu uheruka kugurwa ariko akaba ataremererwa gukinira Rayon Sports.

Hakiri kare ku munota wa 13, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Mitima Isaac, cyaje guhita cyishyurwa na Peter Agbelovor ku munota wa 18. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yashyize igitutu kuri Musanze FC ishaka igitego cya 2 maze ku munota wa 52 iza kukibona ni ku mupira Ganijuru Elie yasaga n’uhinduye imbere y’izamu maze Nsengiyumva Isaac yajya kuwukuraho ahubwo akawuboneza mu izamu rye.

Ku munota wa 56, Ndekwe Felix yahannye ikosa ryari rikorewe Hadji, atera umupira mwiza maze Musa Esenu arirambura akozaho umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu ugarutse uhura na Ngendahimana Eric wahise awushyira mu rushundura.

Musa Esenu wari wakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu, yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 70, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri. Umukino warangiye ari 4-1.

Nyuma y’uyu munsi wa 16, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Rayon Sports ni iya 2 na 31 inganya na APR FC ndetse zikanganya n’ibitego zizigamye (9) ariko Rayon Sports ni yo yinjije byinshi 24 mu gihe APR FC ari 20, Kiyovu Sports ni iya 4 n’ayo na 31 ariko ikaba izigamye ibitego 7, Musanze FC ni iya 10 n’amanota 22, Marines FC na Espoir za nyuma zifite 7.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]