Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye gutakambira Haringingo Francis amusaba kuzajya amubanza mu kibuga nyuma yo kumushinja ko atamukunda

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yasabye umutoza Haringingo Francis Christian kumugirira icyizere akazajya amubanza mu kibuga.

Kuva Moussa Camara yagera mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize ntabwo yari yatanga umusaruro yari yitezweho bitewe n’uko yageze mu Rwanda afite imvune bituma amara igihe kinini atari yabanza mu kibuga.

Nyuma yo gukira imvune uyu rutahizamu yagiye ashinja umutoza Haringingo Francis Christian ko atamukunda ndetse ko aba atifuza kumuha umwanya ngo agaragaze icyo ashoboye.

Muri iki se nibwo Moussa Camara yageze mu Rwanda ahita atangira imyitozo ndetse anatsinda igitego ku mukino wa gicuti Rayon Sports yanyagiyemo Heroes FC ibitego 4-1.

Nyuma y’umukino Moussa Camara yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko yiteguye kuzatanga umusaruro ushimishije mu gihe uyu mutoza azaba amugiriye icyizere cyo kuzajya amubanza mu kibuga.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru babonye Moussa Camara bemeza ko yagarutse afite ibiro bicye ndetse bikaba bigaragara ko afite ubushake n’intego zo kuzitwara neza mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]