Umukinnyi wa Rayon Sports yemeje ko APR FC izatwara igikombe cya shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yagaragaye ari kumwe n’abafana ba APR FC anababwira ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amahirwe menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’Igikombe cy’Amahoro bica amarenga ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzayerekezamo.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, kuri Stade ya Bugesera ubwo APR FC yatsindaga Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa nibwo Essomba Leandre Willy Onana yari yagiye kureba uyu mukino.

Ubwo umukino wari urangiye Essomba Leandre Willy Onana yifotozanyije n’abafana ba APR FC, ibi bikaba bitishimiwe n’abafana ba Rayon Sports aho benshi babyise ubugambanyi.

Umwe mu bafana ba APR FC wari kumwe na Essomba Leandre Willy Onana yatubwiye ko uyu mukinnyi yahishuye ko iyi kipe ikomeye ifite amahirwe menshi yo kuzatwara ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda.

Ubwo Essomba Leandre Willy Onana yari yahuje urugwiro n’abafana ba APR FC yababwiye ko bazatwara ibikombe byombi

Hashize igihe Essomba Leandre Willy Onana adakora imyitozo muri Rayon Sports, bikaba bivugwa ko afite imvune gusa hari andi makuru avugwa ko atishimiye ubuzima abayemo muri iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, amasezerano ye azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]