Umukinnyi wa Rayon Sports yasagariye Heritier Luvumbu kubera ishyari amufitiye

Rutahizamu Moussa Camara akomeje kugaragaza imyitwarire mibi hanze y’ikibuga, muri iki cyumweru akaba yaratonganye na Heritier Luvumbu Nzinga mu myitozo bitegura AS Kigali.

Moussa Camara amaze igihe ashwana na bagenzi be bo muri Rayon Sports hakiyongeraho no gusagarira abatoza b’iyi kipe barangajwe imbere na Haringingo Francis Christian.

Amakuru KGLNEWS yahawe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ni uko muri iki cyumweru Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye Moussa Camara ko akwiye gukora cyane maze undi ahita amwuka inabi ku buryo bukomeye.

Kuba Moussa Camara akomeje kugaragaza ko nta kinyabupfura afite ni bimwe mu bizatuma atongera kubanza mu kibuga.

Ejo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, Rayon Sports izacakirana na AS Kigali mu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera ugatangira Saa Cyenda z’amanywa.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana