Umukinnyi wa Rayon Sports yasagariye Heritier Luvumbu kubera ishyari amufitiye

Rutahizamu Moussa Camara akomeje kugaragaza imyitwarire mibi hanze y’ikibuga, muri iki cyumweru akaba yaratonganye na Heritier Luvumbu Nzinga mu myitozo bitegura AS Kigali.

Moussa Camara amaze igihe ashwana na bagenzi be bo muri Rayon Sports hakiyongeraho no gusagarira abatoza b’iyi kipe barangajwe imbere na Haringingo Francis Christian.

Amakuru KGLNEWS yahawe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ni uko muri iki cyumweru Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye Moussa Camara ko akwiye gukora cyane maze undi ahita amwuka inabi ku buryo bukomeye.

Kuba Moussa Camara akomeje kugaragaza ko nta kinyabupfura afite ni bimwe mu bizatuma atongera kubanza mu kibuga.

Ejo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, Rayon Sports izacakirana na AS Kigali mu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera ugatangira Saa Cyenda z’amanywa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda