Agahimbazamusyi abakinnyi ba AS Kigali bazahabwa nibaramuka batsinze Rayon Sports katumye Abareyo bakuka umutima ku buryo bukomeye

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwamaze gutegera agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 250 by’Amanyarwanda kuri buri mukinnyi nibaramuka batsinze Rayon Sports.

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa amakipe yombi arifuza kubona intsinzi, gusa ku ruhande rwa AS Kigali bo bamaze igihe batabona amanota atatu.

Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwategeye abakinnyi ibihumbi 250 by’Amanyarwanda nibaramuka batsinze ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bo nibaramuka batsinze AS Kigali bazahabwa ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, mu gihe ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 38 mu mikino 22.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda