Umukinnyi wa Rayon Sports yarwanye bikomeye na bagenzi be umukino urangiye kubera impamvu yatumye benshi bibaza ibintu aba yanyweye bikamumena umutwe

 

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi ayifasha cyane Hategekimana Bonheur yarwanye bikomeye na bagenzi be nyuma y’umukino abantu benshi bibaza ikintu yanyweye birabacanga.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports yandagaje bikomeye ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro utari warabereye igihe.

Muri uyu mukino abakinnyi ba Rayon Sports wabonaga ko bakina bitanga cyane ari nako bagenda babona uburyo kandi bwose babubyaza umusaruro uko bari bashoboye kose, gusa iyi si inkuru ahubwo icyatunguranye ni uko umukino urangiye Hategekimana Bonheur yarwanye na ba myugariro ba Rayon Sports cyane cyane Mitima Issac wagiye mu kibuga asimbuye Ndizeye Samuel.

Mitima Issac ubwo yajyaga mu kibuga asimbuye Ndizeye Samuel umukino ugiye kurangira yaje gukora ikosa rikomeye, Kayitaba Jean Bosco abona igitego kandi Mitima Issac yari afite uburyo bwo gukina uwo mupira ariko uyu mukinnyi wa Police arawumuterana atsinda igitego.

Ibi byababaje cyane uyu muzamu usanzwe n’ubundi aburana cyane iyo ba myugariro be batsinzwe igitego kitari ngombwa, umukino urangiye yaje gutukana cyane ndetse afatana n’a Mitima Issac ariko abandi bakinnyi bakinana barahagoboka baramufata bamubuza kurwana.

Ibi byatumye abari aho bose bibaza ikintu uyu musore arimo ku rwanira kandi ikipe ye yabashije kubona intsinzi ahubwo bibaza ikintu yaje mu kibuga yanyweye gitumye asara umukino urangiye kandi mu mukino wose warangiye yitwaye neza cyane.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda