Aba Police batawe muri yombi kandi ntacyaha bakoze

 

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatatu yari ifitanye umukino n’ikipe ya Police FC mu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza ibona intsinzi y’ibitego 3-2.

Wari umukino watangiye neza ikipe ya Police FC ubona ko ifite imbaraga nyinshi bijyanye ni uko yari ifite inyota yo gutsinda ibitego 2-0 yasabwaga kugirango ibasha gukomeza mu cyindi cyiciro mu gikombe cy’amahoro.

Ntabwo byaje kuyihira kuko mu minota ya mbere yaje guhusha ibitego ariko abasore b’ikipe ya Rayon Sports baza kungukira muri ayo mahirwe Police FC yabonye ikayapfusha ubusa, igitego cya mbere kiba gitsinzwe na rutahizamu ukomeye Heritier Luvumbu Nzinga ku munota wa 39 w’igice cya mbere.

Ntabwo Police FC byakomeje kuyihira kuko ubwo igice cya kabiri cyatangira Rayon Sports yahise iza kubona Penalite ku ikosa ryari rikozwe naba myugariro b’iyi kipe Leandre Willy Essomba Onana ahita ayitsinda neza.

Rayon Sports yakomeje kwataka cyane ari nako ikipe ya Police FC nayo yakomeje gushaka amahirwe yo gutsinda igitego mu minota 65 y’igice cya kabiri Muhadjiri Hakizimana yaje gufata umupira acenga abarimo Rwatubyaye, Ndizeye Samuel ahite atsindira Police FC igitego cya mbere cyiza cyane.

Nyuma y’iminota itarenze ibiri ku burangare bw’abakinnyi b’ikipe ya Police FC Onana yaje kubaca murihumye, nawe acenga ba Myugariro b’ikipe ya Police FC Rayon Sports ihita ibona igitego cya 3 cyari igitego cya 2 cy’uyu musore wagoye cyane ba myugariro ba Police FC.

Police FC ntabwo yaje gucika intege yaje gutsinda igitego cya kabiri umukino ugiye kurangira gitsinzwe na Kayitaba Jean Bosco ku burangare bukomeye bwa Mitima Issac wagiyemo asimbuye Ndizeye Samuel wari wakoze akazi kose yasabwaga kuri uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa 1/2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 6-4 mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura ibitego byose ubiteranyije. Muri 1/2 ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura Victory Sports umukino nawo uzaba utoroshye.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda