Umukinnyi wa Rayon Sports yahawe urw’amenyo na bagenzi be nyuma yo kwemeza ko arusha ubuhanga kizigenza Heritier Luvumbu

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Were Ooko yabwiye bagenzi be bakinana ko arusha ubuhanga Heritier Luvumbu Nzinga maze bose bamwamaganira kure.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Karongi gukina na Inkuba FC, uyu mukino ukaba waraje kurangira Inkuba FC inyagiwe na Rayon Sports ibitego bine ku busa.

Ubwo umukino wari urangiye Paul Were Ooko yemeje ko muri Rayon Sports nta mukinnyi umurusha ubuhanga ku mupira ndetse ko arusha Heritier Luvumbu Nzinga ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports maze bagenzi be bamubwira ko ari kwikirigita agaseka.

Paul Were Ooko yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe uzarangira nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi ari kwifuza kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, gusa biragoye kuko nta musaruro ushimishije yigeze atanga mu gihe ayimazemo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda