Abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba muri APR FC bakomeje kurira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa amafaranga yabo

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC ndetse n’umwe wa Rayon Sports biravugwa ko bishyuza ikipe ya AS Kigali amafaranga yabasigayemo mu gihe bari bakiyikinamo.

Hashize igihe cyenda kuzura umwaka ikipe ya AS Kigali irekuye abakinnyi batatu ari bo Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan bakinira ikipe ya APR FC ndetse na Ndekwe Felix Bavakure werekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Iyi kipe kuva yarekura aba bakinnyi byakomeje kuvugwa ko hari amafaranga bakirimo kuyishyiza.

Aba bakinnyi ikipe ya AS Kigali yabarekuye bakimara kuyihesha igikombe cy’Amahoro, kandi iyi kipe yari yaremereye abakinnyi bose ko nibamara gutwara iki gikombe izabahereza agahimbazamusyi ariko kubera ko aba bahise berekeza mu y’andi makipe bavuga ko bo ntakintu bahawe.

Amakuru dufite ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwo buvuga ko aba bakinnyi babahaye amafaranga nk’abandi nyuma yo gutwara iki gikombe ariko ntabwo bo babyemera. Biravugwa ko aba bakinnyi bakomeje kwishyuza aya mafaranga yabo bakoreye nubwo batakibarizwa muri AS Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda